Byarangije kwemezwa ko umukinnyi Kami Kabangu Milambwe w’amavubi agiye gukina muri Maroc !

Amakuru mashya agera kandi yizewe  aravuga ko byarangije kwemezwa ko umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ufite inkomoko mu gihugu cya Congo Kinshasa Kabangu Kami Milambwe, yamaze kubona ikipe nshya mu gihugu cya Morocco yitwa AS FAR (Force Armee Royale) iba mu mujyi wa Rabat.Inganji kuri we no kubanyarwanda cyane cyane abakunda basketball.

kabangu2

Kami Kabangu Milambwe ni uyu musore w’ivubi

Uyu mukinnyi akaba yari amaze ibyumweru 2 ari mu igeragezwa mu gihugu cya AS Far de Rabat, bikaba birangiye bamushimye, ndetse banamuha amasezerano y’umwaka.

Aganira n’itangazamakuru  ,umukinnyi kabangu  yari  mbere yo gufata rutemikirere ngw’agaruke mu Rwanda  Kabangu Kami Milambwe yagize ati, “ Ubu byamaze gucamo, ikipe ya AS FAR twarumvikanye, nzasubirayo kuyikinira guhera mu kwezi gutaha kwa 11 tariki ya 15, nkaba nasinye amasezerano y’umwaka umwe.”

Ibi  tukaba twifuje kumenya niba ari ukuri tubaza muri FERWABA ,maze Visi Perezida wa FERWABA ,bwana Freddy Makuza agira ati “Nibyo  nukuri ayo makuru n’impamo!”

kabangu1

Uyu mukinnyi Kami yagaragariye mu mikino yabereye muri Cote d’Ivoire

Uyu mukinnyi, umwe mu bashakisha abakinnyi babajyana mu makipe bita ‘Agent’ yamubonye mu mikino yabereye mu gihugu cya Cote d’Ivoire mu kwezi kwa Kanama ari kumwe n’ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu mikino nyafurika amusaba ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ngw’azajye gukora igeragezwa, ari na bo bamufashije kwerekeza muri Morocco ku itariki ya 31 Nzeli.

Kabange0

Kabangu Kami Milambwe, wakiniraga ikipe ya City Oil ni we mukinnyi uzajya uhembwa menshi mu bakinnyi b’abanyarwanda dufite ubu

Kami yari asanzwe akinira ikipe yo muri Uganda ari na yo agarutsemo kuyifasha kurangiza imikino ya Playoffs akaba ari na yo izakira ibihumbi 10 by’amadorali yaguzwe kuri Kami Kabangu .

Mu kiganiro yakomeje agirana n’inyarwanda  yagize ati,“ Ikipe nakiniraga ya City Oil yashakaga ko bayiha ibihumbi 20 by’amadorali ariko byarangiye bayihaye ibihumbi 10 akaba ariyo naguzwe. Gusa ndabanza ngaruke muri Uganda, nje gukina imikino isoza shampiyona ya playoffs nzabone guhita nerekeza muri Morocco.”

Kami Kabangu Milambwe Asanzeyo kandi Kenneth Gasana ukina mu ikipe yo mu ntara ya Tanger nayo yaho

Abajiwe amafaranga azajya ahembwa yagize ati, “ Ni umwaka umwe twumvikanye, nkazajya mpembwa ibihumbi 3 by’amadorali ku kwezi (2 013 000 Frw) nyuma yaho nkazafata icyemezo cyo kuguma muri iyi kipe cyangwa nkajya ahandi.”

Kami Kabangu Milambwe, asanzeyo undi mukinnyi w’umunyarwanda witwa Kenneth Gasana ushobora kuzakinira ikipe yitwa’ Ittihad Tanger’ na yo iri mu cyiciro cya mbere.

AS FAR de Rabat ni ikipe yahoze ikomeye cyane muri Maroc mu mukino wa Basketball aho ifite ibikombe 3 bya shampiyona. Kuri ubu ivuye mu kiciro cya 2, aho iri kugura abakinnyi bakomeye ngw’izabashe guhanga n’andi makipe akomeye nka FUS de Rabat zihangana cyane kuko zose ari izo mu murwa mukrur Rabat, Wydad Casablanca, Maghred de Fes ni z’indi.

Reka tubabwire ko uyu mukinnyi Kami Kabangu yavukiye muri Kongo, mu mujyi wa Likasi, tariki ya 02 Nyakanga 1984 areshya na metero 2 na Cm 3, akaba akina hagati nku mu pivot.

Photo:Archive

Source: Ferwaba

ISE Nganji PROMOTER

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s