Umukinnyi akaba na kapiteni w’Amavubi HAMZA hari abahanzi yemera-RIDERMAN !

Mu gihe baribamaze bafasha ikipe y’igihugu AMAVUBI ya Basketball ,aho HAMZA na bagenzi bebaherekeje iyo kipe kwihagararaho muri Afro –Basketball  yaberaga muri Ivory Coast ,aho aya mavubiyashoboye kuva ku mwanya wa 13 yerekeza ku wa 10 muri Africa.Igihe cyarageza ko basubira mu bihugu bari baturutsemo,ariko mbere yo gufata za rutemikirere   capitain w’ikipey’igihugu HAMZA Aly Ruhezamihigo yagize icyo asiga aganirije abamukunda n’urubyiruko rukunda Basketball muri rusange.

HAMZA

HAMZA Ally Ruhezamihigo mu kibuga aba atekereza  no kwiga ko ari ingenzi

Mbere gato ko yerekeza muri Canada aho umuryango we wibera ,akaba yagiranyeikiganiro n’umunyamakuru wacu muri La Parisse Hotel ,aho baribagicumbikiwe,hari byinshi yaganirije abanyarwanda by’umwihariko  abakunzi ba Basketball.

Abakinnyi bari baje gukinira igihugu cy’u Rwanda aribo  Kenny Gasana ,Bradley Cameron,Kami Kabange,Hamza   Ruhezamihigo,ThierrySukusuku,Patrice Twagirayezu,ndetse na Daniel Rugamba ni bamwe mubari baje guteraingabo mu bitugu bagenzi babo .Nyuma yaho bagereye i Kigali mu ijoro ryo kucymweru rishyira uwa mbere  w’itariki 02Nzeri,aho bahise banafatikanya na FERWABA gutangaraiza abanyarwandaiby’urugendo rwabo,babinyujije mu kiganiro n’abanyamakuru.Nyuma yahoo reronibwo ku munsi wa gatatu babiri muribo bahise bafata indege basubira mu buzima busanzwe aho batuye, mu bihugubitandukanye.Kapiteni  wa equipe Hamzaunafite abakunzi batari bakeya bakunda imikinire ye mu kibuga,  yemeye kuganira n’Inganji ku icumbi rye INyandungu ,mbere gato ko afata rutemikirere.

Abakinnyi kimwe n’abandi banyempano barasabwa gukunda ishuri

Ku icumbi rya Hamza ryari ‘La Parisse , tukaba twaramusanganye na mugenzi we Daniel Rugamba nawe nk’umwana ukizamuka kand iufite ahazaza muri Basketball bombi batuganirije byinshi,uyu Rugamba  akaba ari kwiga anakina Basketball  muri USA akaba ari nawe washoreje abandi mu kugenda,bombi bagiriye inama  zitandukanye  urubyiruko rukunda cyangwa rukina Basketball.DanielRugamba ati :”Njye nkunda Basketball kandi by’umwihariko nishimiye guhamagarwakwanjye mu kipe y’igihugu cyambyaye”. kuruhande rwe  Hamza ati “Ndumva icyo nabwira abashaka gukina Basketball cyane cyane urubyiruko ,ari ugukundaishuri mbere na mbere ,nyuma bagakina baranize kuko benshi baziko gukina bihagarika kwiga ,urugero natwe twese twabanjekuba abanyeshuri bituma ahubwo tunazamuriraho talent impano zacu.

Aganira n’Inganji umukinnyi akaba na capiteni w’Amavubi -HAMZA

Iyo nama kapiteni Hamza abwira urubyiruko niyo  yatumyeInganji zegera umwe mubo mu muryango wa Hamza ,maze atwemererera ko ari shemaku muryango kubona bafite umukinnyi nka Hamza wize kandi akaba anakina ,ndetseakanayobora ikipe y’igihugu.

Mu byo twaganiriye kandi hari ukuba ubusanzwe ajya akurikirana show Biz ‘ Nyarwanda.Tumubajije umuntu yemera yumva yifuza guhura nawe mu basitari b’abanyarwanda nubwo byari byamugoye kumenya izina rye ,HAMZA ati “Uriya mutype watwaye guma guma numva nifuza kuzahura nawe umunsi umwe ,kuko nkunda stage ye”

(Photo/Cyrdion)& (Interview by Kalain Patrick)

 ISE-Nganji PROMOTER

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s