WEDDING:Umukinnyi MIKE wa ikipe ya KBC yaraye arushinze-AMAFOTO

“Que l’homme donc ne separe pas ce que Dieu a joint ” (Marc 10:9)
La famille MIKE BUZUNGU et SYLVIE ALONGA ont le plaisir de vous inviter au ceremonie de leur Marrage civile qui aura lieu le 23 Nov.2013 au District de Nyarugenge (Rwemezamenyo) a Nyamirambo.Les invites seront accueillis a KIVUGIZA a la maison derrierre la maison EWASA .Contact:OMAR-FISTON-ESSO”

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (162) MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (161)

Iyi niyo Invitation y’ Ubukwe bwa MIKE na SYLVIE  bahaye abakunzi babo.

Aya niyo magambo yari kuri invitation Inganji  zifitiye copy. Uyu musore  MIKE  Buzangu  ni umustar ukomeye wo muri BASKETBALL byumwihariko mu ikipe ya  Kigali Basketball Club (KBC ) n’Amavubi akinira.Muri shampiona ishize akaba ari mu bakinnyi abakunzi b’uyu mukino babona ko yitwaye neza mu gushimisha imbaga nyamwinshi ku kibuga.

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (67)

Mike na Madamu we batanze urugero rwiza

Ubu rero amakuru meza mashya kuri uyu musore ni uko ari kubarizwa mumubare w’abagabo  bandi, kuko kuri uyu wa gatandatu  yakoze marriage Civile ,ahita yegukana umwari SYLVIE Alonga. Ubwo bukwe bwari bwitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu harimo abakinana n’abakinanye n’uyu musore MIKE bari biganjemo KBC ,abayobozi n’abatoza b’amakipe nk’umutoza wa APR BBC  mu bahungu,ndetse muri ubwo bukwe hanagaragaye umukinnyi wigeze  nawe kubica bigacika hano mu Rwanda muri football ,witwa Lomami Marcel,abakozi b’Imana(Pasteurs),abakunzi ba Basketball nabo bari bahabaye ,incuti n’abavandimwe ba SYLVIE na MIKE.

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (185)

Umutoza wa ikipe ya APR BBC nawe yari mu bukwe

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (37)

SYLVIE yemerera MIKE kumubera umufasha

Nyuma yo kuba yaherukaga kumusaba mu munsi yashize,kuri uyu wa 23 Ugushyingo.2013,MIKE yagannye i y’urukiko rwa Rwezamenyo muri Nyarugenge gusezerana mu mategeko n’umugore we SYLVIE,aho bavuye baza kwiyakirira muri salle iri  i Nyamirambo ahazwi nka ‘Le Capri’,ahagaragaye ibyishimo mu maso y’abari bari muri ubu bukwe,ndetse n’abageni  ubwabo wabonaga birekuye cyane maze basabana n’abashyitsi mu buryo bunogeye ijisho.

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (182)

Bamwe mubakunzi n’abakinnyi ba Basketball

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (126)

Ingeri nyinshi z’abantu bari mu bukwe bwa Mike

Uwigeze kuba umuyobozi wa equipe ya  KBC ari nayo MIKE arimo magingo aya  witwa Jean Pierre Gategabondo ni umwe mubari bambariye Umukwe .Reka hamwe n’abakunzi bose ba MIKE byumwihariko abakunda umukino wa ‘Basketball‘ twifurize aba bageni bombi kuzabyara hungu na kobwa bagana ku nganji yo kubaka urugo rwabo rugakomera,ndetse n’abari inyuma bakabigiraho uko zubakwa.

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (149)

JPierre wa KBC   wari wambariye MIKE

MIKE & SYLVIE just married on 23.11.13@Kigali-Taken by PATY_ISE Ltd copyright!!! (102)

Urugo ruhire kuri MIKE na SYLVIE

Reba muyandi  mafoto uko MIKE yegukannye umwari SYLVIE:

FERWABA

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s